07 Kanama |
Liturijiya y'umunsi |
Ntacyo bavuga ku buryo burambuye ku mibereho ya Papa Sigisti wa II. Icyakora ikizwi ni uko yahowe Imana afatiwe mu mihango mitagatifu, ku ya 6 Kanama 258, agacibwa umutwe. Icyo gihe yishwehamwe n’abadiyakoni be : Yanwari, Manye, Visenti na Stefano. Muri uwo mwaka hapfuye intwari nyinshi, xihesha Kiliziya y’i Roma ikuzo rikomeye.