Pasikali

17 Gicurasi | Liturijiya y'umunsi |
Pasikali yavukiye muri Espanye ku munsi wa Pasika. Niyo mpamvu ababyeyi be bahisemo kumwita Paskali. Yarezwe gikristu, amaze no gukura ababyeyi be bamutoza imirimo y’amaboko. Yabafashaga guhinga, akaragira amatungo. Yari umwana ushiritse ubute kandi agakunda gusoma ibitabo by’imibereho y’abatagatifu. Na none kandi iyo yabaga nta mirimo ikomeye afite yabohaga amashapule yo gufasha abakene. Amaze kuzuza imyaka makumyabiri n’ine, yasabye kwiyegurira Imana mu muryango w’abafransiskani. Aho abereye umumonaki yihatiye cyane gukirikiza amategeko y’umuryango no kurushaho kwitagatifuza. Imirimo ashinzwe akayikorana umwete n’umutima utuje, ntiyinubire na rimwe ibishobora kumuvuna. Imirimo yabonaga ivuna abandi niyo we yihutiraga gukora. Si n’umurimo uyu n’uyu kandi wabaga umushishikaje, icyo we yaharaniraga ahubwo kwari ugushimisha Imana mu bikorwa bye, akora neza umurimo ahawe. Urukundo n’icyubahiro kandi Paskali yari afitiye Imana ntibyagiraga urugero. Yashoboraga gusenga amasaha n’amasaha nta kunanirwa cyangwa ngo arambirwe. Kugera yitaba Imana, Pasikali yakomeje kubera bagenzi be urugero rw’ubutagatifu.