17 Werurwe |
Liturijiya y'umunsi |
1Tes 2,2-8; Mt 28,16-20
Nubwo Patrisi yarezwe gikristu, akiri muto ntiyashamadutse cyane mu by’ubukristu. Ibyo aribyo byose Imana yo yamutoye kare, inamunyuza mu bigeragezo bitoroshye. Amaze kuba umusore, yafashwe n’abajura bateye iwabo biba ibintu n’abantu. Abo bajura baturukaga mu gihugu cya Irlande, abantu bashimuswe bakajya kubakoresha imirimo y’uburetwa. Patrisi rero bamujyana muri Irlande, bamuha umurimo wo kuragira ingurube. Yiga cyane ururimi rwabo ararumenya, amenya ndetse n’imigenzo myinshi y’idini ryabo. Hashize imyaka itandatu, Patrisi yarabatorotse ajya mu bufaransa. Agezeyo nibwo yumvise agatima ke kamwerekeza ku by’ijuru. Nuko asaba kwinjira mu bamonaki ba Mutagatifu Martini. Agumayo rero ahamara igihe kirekire yiga ibitabo bitagatifu, hanyuma ahabwa ubusaseridoti. Amaze kubuhabwa yagiye i Roma, nuko Papa amugira umwepiskopi; amwohereza kwamamaza Inkuru nziza mu gihugu cya Irlande. Asubira ubwo muri Irlande, ajya kwigisha Ivanjili abari baramugize umugaragu wabo. Agenda yitwaje aya magambo ya Pawulo Mutagatifu ngo :«Ntukareke inabi ikuganza, ahubwo uyiganjishe ineza». (Rom 12,21) azenguruka rero icyo gihugu cyose. Yigisha Ivanjili anabatiza abantu batabarika ndetse na bamwe mu bategetsi bayoboka inyigisho za Kiliziya, n’ibigo by’abihayimana biriyongera cyane. Amaze kugeza hagati uwo murimo utoroshye, yatoye abepiskopi bo kumufasha, nuko ahasigaye yigira mu bwiherero bwa wenyine ngo asenge kandi asabire Kiliziya nshya ya Irlande, Patrisi yagizwe umutagatifu w’igihugu cya Irlande; ku buryo ibigo byinshi by’abihayimana ari we bitoraho umurinzi.