Pawula Frassinetti

11 Kamena | Liturijiya y'umunsi |
Pawula yavukiye I genua mu Butaliyani ku itariki ya 3 Werurwe 1809. Umunsi avuka ni nawo yabatirijweho. Basaza be bane bose bari bariyeguriye Imana baba abasaseridoti. Yosefu, ari we wari imfura iwabo, akaba yari Padiri mukuru wa Paruwasi, yakoranyije abakobwa barimo na mushiki we Pawula maze abashing umurimo wo kwamamaza Inkuru Nziza. Pawula amaze kuzuza imyaka makumyabiri n’itandatu, yashinze umuryango w’abihayimana witiriwe Mutagatifu Doroteya. Intego yabo yari iyo kwita ku rubyiruko. Uwo muryango wemewe na Papa Piyo wa IX mu mwaka w’1863. Nyuma y’ibikorwa byinshi yakoze, Pawula yaguye i Roma tariki ya 11 Kamena 1882. Yajyaga akunda kuvuga ati:«Uko muntu arushaho kwitangira abandi, ni nako arushaho gukundwa n’abantu». Yashyizwe mu rwego rw’abatagatifu na Papa Yohani Pawulo wa II mu mwaka w’1984.