22 Kamena |
Liturijiya y'umunsi |
1 Kor 8, 9-15; Yh 15, 9-17
Pawulini yari Umuromani, ariko akaba yaravukiye ahitwa Bordeaux mu Bufaransa. Ababyeyi be bari abantu b’inyangamugayo kandi bakaba abakungu. Pawulini akurana uburere bwiza, ndetse no mu ishuri aba umuhanga cyane. Aho arangirije amashuri, kubera ubwenge buvanze n’ubwitonzi yari afite, byatumye atorwa mu bavugizi b’imena bagengaga Uburomani. Agejeje ku myaka makumyabiri n’ine, yarongoye umukobwa w’umuromanikazi witwaga Tereziya, uwo mukobwa akaba yari umukristukazi utajegajega. Yari anafite ababyeyi bakize cyane. Imico myiza Tereziya yagiraga, yatumye Pawulini agumya gutekereza iby’ubukristu, nyuma yemera kubatizwa aba umukristu w’imena. Kuva ubwo batangira gukora ibikorwa by’urukundo bafasha cyane cyane abakene. Umutungo munini bari bafite, igice kinini cyawo cyaharirwaga abakene n’indushyi. Aho bagiriye ibyago bagapfusha umwana umwe bari barabyaye, barushijeho kuzinukwa umukiro w’isi. Ubukungu bwabo bwose babusaranganya abakene, basigarana gusa ibya ngombwa byo kubatunga. Kuva ubwo kandi babyumvikanyeho bombi, biberagaho by’abihayimana, batakiri umugabo n’umugore. Bakomeza kwihatira kugira imibereho ya gitagatifu, basenga, bigomwa, bagoboka cyane cyane abatishoboye. Mu mwaka wa 393, Pawulini yiyeguriye Imana ahabwa ubusaseridoti. Nyuma yahoo yagiye ahitwa Nola, ahageze abakristu baramukunda cyane bakamushima kubera ibikorwa bye; maze mu mwaka wa 409 baramutora ngo ababere umwepiskopi. Iyo diyosezi yayiyoboye imyaka makumyabiri n’ibiri ni ukuvuga kugeza igihe apfiriye mu mwaka wa 431.