Pawulo Intumwa

29 Kamena | Umunsi mukuru ukomeye | Int 12,1-11; 2Tim 4,6-18; Mt 16,13-19
Kimwe mu bimenyetso bikomeye bya Kiliziya yo mu ntangiriro ni uguhura na Yezu kwa Sawuli (Niko yitwaga Atari yahinduka) mu nzira igana i Damasi. Pawulo ubwe mu nyandiko ze, agaruka kenshi kuri icyo kimenyetso. Dore uko atubwira ubwe mu ibaruwa yandikiye Abanyagalati: «Mbibamenyeshe rero, bavandimwe, iyo Nkuru Nziza nabigishije si iy’umuntu; si n’umuntu nyikesha, kandi si umuntu wayinyigishije; ni Yezu Kristu wayimpishuriye. Mwumvise kandi imigirire yanjye kera nkiri mu Kiyahudi: ko natotezaga bikabije Kiliziya y’Imana nshaka kuyitsemba. Kandi benshi mu bo tungana, dusangiye n’ubwoko nabarushaga gukurikiza idini ya Kiyahudi, nkabasumbya ishyaka mu guharanira umuco karande w’abasokuruza. Nyamara umunsi uwanyitoranyirije nkiri mu nda ya mama, yampamagaye ku bw’ineza ye ye ngo ampishurire Umwana we muri njye, kugirango mwamamaze mu mahanga, ako kanya nahise mpaguruka ntawe niriwe ngisha inama, habe no kuzamuka i Yeruzalemu ngo nsange abantanze kuba Intumwa; ahubwo nagiye muri Alabiya, nyuma ngaruka i Damasi» (Gal. 1,11-17). Mu myaka cumi n’ibiri, Pawulo yagenze ingendo zitabarika yigisha abantu Inkuru Nziza. Nubwo bwose yagiriye amagorwa akomeye cyane kuri uwo murimo, Pawulo ntiyigeze yinuba cyangwa ngo acogore mu kwamamaza Ingoma y’Imana. Mu nyandiko ze yagarutse kuri ayo magorwa, agura ati:«Inshuro eshanu Abayisiraheli bankubise ibiboko mirongo itatu n’icyenda. Urugage nakubiswe gatatu, rimwe mpondaguzwa amabuye, ndohama gatatu mu mazi, ndetse mara ijoro n’umunsi rwagati mu Nyanja. Mu ngendo zanjye nyinshi nagiriye amakuba mu nzuzi, mpura n’abambuzi, ngira akaga k’abo dusangiye ubwoko n’ako ntewe n’abanyamahanga, ngirira ingorane mu mugi, mu butayu no mu Nyanja, nkubitiraho imitego y’abagambanyi biyita abavandimwe!» (2Kor 11,24;26). I Roma naho yahagiriye imibabaro myinshi kandi ageze no mu zabukuru, yamaze igihe kirekire mu buroko, nyuma akatirwa urwo gupfa, bamuca umutwe. Pawulo yarushije abandi benshi kubabara, byose abigirira Kristu.