06 Gashyantare |
Umunsi wibukwa |
Gal 2, 19-20; Mt 28, 16-20
Pawulo Miki yavutse ku babyeyi b’abakristu mu gihugu cy’ubuyapani. Yujuje imyaka makumyabiri n’ibiri, yinjiye mu muryango w’abayezuwiti, aba umuhanga cyane mu kwigisha, aba umwogezabutumwa witangiye koko umurimo ashinzwe aho mu Buyapani. Igihe muri icyo gihugu hatangiye itotezwa ry’abakristu mu mwaka w’1587, Pawulo Miki na bagenzi be makumyabiri nabatanu barafashwe barafungwa. Muri abo harimo abamamaza-butumwa b’Abayezuwiti n’abafransisikani bari baraturutse mu bihugu by’Uburayi, abandi bakaba abihayimana b’abayapani barimo abalayiki cumi na barindwi: abakateshisti, abavuzi ndetse harimo n’abana babiri: umwe wari ufite imyaka cumi n’itatu witwaga Andreya. Bose uko ari makumyabiri na batandatu hamwe na Pawulo Miki, baciriwe urubanza rwo kunyongwa babambwe ku misaraba. Mu gihe bari babambwe Pawulo Miki yakomeje kwigisha bagenzi be abakomeza mu kwemera, abasaba cyane cyane kubabarira abanzi babo. Aho bari babambwe ku misaraba, basogoswe n’amacumu bose baririmba basingiza Nyagasani wabatoye, akaba akubitiyeho no kubagirira ubuntu bwo gutuma bamupfira uko yabapfiriye. Izi ntwari zahowe Imana uko ari makumyabiri na batandatu, zihora zizirikanwa cyane n’abakristu bo muri Aziya kubera ubutwari butangaje bagaragaje mu kwamamaza ukwemera gutagatifu.