19 Ukwakira |
Liturijiya y'umunsi |
Pawulo Daneyi yavukiye mu gihugu cy’Ubutaliyani. Nyina yari umukristukazi ufite ukwemera. Nuko amutoza akiri muto imigenzo myiza ya gikristu. Yakundaga kumutekerereza ububabare bwa Yezu amwumvisha uburyo umuntu wese agomba kwiyumanganya no kwemera ibimubabaza byose. Pawulo amaze gukura yakomeje umurimo wa se wo gucuruza, aba n’umusirikare mu gihe gitoya. Kuko yaje kwiyumvamo ijwi rimwerekeza mu yindi nzira yo gusenga Imana azirikana cyane ububare bwa Yezu Kristu no kwigisha Ivanjili rubanda rugufi. Mu mwaka w’1720, Pawulo yagiye ahantu hiherereye, ahaba wenyine maze atangira kwigmwa atibabarira, aronka kandi inema zibimufashamo. Havugwa ko yashoboraga kumara umunsi wose asenga. Aho hantu ni naho yungukiye igitekerezo cyo guhanga umuryango a’abihayimana b’Ububabare bwa Kristu. Amategeko y’uwo muryango w’Abanyabubabare bwa Kristu yatangajwe mu mwaka w’1741. Kuva ubwo Pawulo Daneyi yitwa « Pawulo w’Umusaraba ». Nyuma yashinzwe n’undi muryango w’Ababikira usangiye izina n’uwo wa mbere. Mu myaka yamaze yiyeguriye Imana, yigishije henshi ariko cyane cyane akabera bose urugero rw’imigenzo n’imico myiza iboneye yari afite. Ukwitagatifuza kwe kandi kwatumaga yumvirwa na benshi nuko ntibishishe no kumugisha inama. Pawulo w’Umusaraba yitabye Imana yujuje imyaka mirongo inani n’umwe avutse. Papa Piyo wa IX ni we wamushyize mu rwego rw’Abatagatifu.