Pelagiya

08 Ukwakira | Liturijiya y'umunsi |
Pelagiya yari umukobwa w’agahebuzo mu bwiza ndetse agashikirwa na benshi. Aho yemereye guhabwa Batisimu, yabatijwe na Mutagatifu Nonnus. Nyuma yahoo yagiye kwiherera wenyine ku musozi w’imizeti i Yeruzaremu, ahaba yambaye imyambaro y’abamonaki b’abagabo. Undi Pelagiya ni uwanze guhara ubusugi bwe akemera guhara amagara afite imyaka cumi n’itanu gusa. Hari ku ngoma ya Diyoklesiyani ubwo abasirikare bashatse kumufunga ngo bonone ubusugi bwe kubera ko yanze kureka ubukristu. Nibwo we yemeye kwihara asimbuka mu idirishya ry’igorofa ndende, yitura hasi arahwana.