Pelajiya

04 Gicurasi | Liturijiya y'umunsi |
Pelajiya yari umukobwa mwiza byahebuje. Bavuga ko yari agiye gusabwa n’umuhungu w’umwami Diyoklesiyani atazi ko Pelagiya ari umukristu. Aho uwo muhungu abimenyeye yibuka iteka rya Se ryo kurimbura abakristu bose nta mbabazi; nuko ariyahura. Nyuma Diyoklesiyani aba ariwe ushaka kumusaba. Pelajiya aramubwira ati:«Ndi umukristu, ntibigishobotse». Nuko Diyoklesiyani ngo abyumve amutanga ubwo, baramwica.