07 Werurwe |
Umunsi wibukwa |
Rom 8,31-39; Yh 17,11-19
Abo batagatifu bombi bapfiriye hamwe umunsi umwe. Mu iyicwa ryabo bateye impuhwe abantu benshi, ariko kandi banabashima ubutwari budasanzwe bagaragaje banga guhakana ubukristu ngo baticwa. Perpetuwa yari abyaye uburiza, naho Felisita atwite ari hafi kubyara. Bombi bari bakiri abigishwa. Barafatwa barafungwa, barakubitwa cyane bikomeye, cyakora mu gifungo bagira amahirwe yo gushobora guhabwa Batisimu. Mu buroko, se wa Peripetuwa aza kumureba afite agahinda kenshi aramubwira ati :«Mwana wanjye rwose wahakanye ubwo bukristu ko ntacyo bukumariye ! wemere rwose unyumvire ugiriye izi mvi zanjye za kibyeyi, ugirire n’umwana wawe utazashobora kubaho atonse !» nuko Peripetuwa agira ishavu ryinshi ariko amwerurira ko adashobora kwemera gusenga ibigirwamana ngo yihakane Kristu. Se ngo abyumve abura uko abigira, nuko agahinda n’umujinya bimurembeje arikubura aragenda. Felisita we yabyariye mu buroko. Akiri kunda arababara cyane, arataka; nuko bakamushinyagurira bamubwira bati : «Ko utaka ari ububabare bworoshye bwo kubyara, haraza gucura iki nibakwibasira bakwica buhoro buhoro n’ubugome bwinshi !» Ayo magambo ariko nta bwoba yamuteraga kuko yari yiringiye uwo yemeye gupfira. Babajyana rero mu kibuga kigari, barabanza barabakubita cyane, hanyuma babateza ibimasa byica, biguma kubicisha amahembe yabyo, biberereza mu kirere bakihonda hasi; bibanyukanyuka nabi, nuko aho bigeze babaca imitwe. Bapfiriye i Kartaji muri Afurika ya ruguru.