21 Gashyantare |
Liturijiya y'umunsi |
Ez 3, 16-21; Lk 12, 32-34
Petero Domiyani yavukiye i Raveni mu Butaliyani. Ababyeyi be bari abakristu bafite ukwemera; agira ibyago ariko bapfa bose akiri muto. Niwe wari bucura iwabo. Nuko yiberaho arererwa kwa mukuru we wari wubatse, ariko aho kumurera nk’umuvandimwe koko, amufata nk’umucakara. Petero Damiyani yari imwana w’imico myiza. Inabi yose yagirirwaga mu bwana bwe ntiyamubuzaga umwana bose bashima kandi bakunda. Iyo hagiraga umufashisha udufaranga yadusabishaga Misa yo gusabira ababyeyi be. Uwo mutima mwiza watumye mukuru we wundi amujyana iwe amurera neza uko ashoboye, amujyana mu ishuri ariga. Petero Damiyani nawe ntiyamutenguha, aba umuhanga cyane ariga araminuza; nyuma yigisha amashuri akomeye cyane mu gihugu, aba ikirangirire. Muri iyo mirimo ye yose yakomeje kuba umukristu w’ingenzi. Ni nayo mpamvu atakomeje gushishikarira ubuhanga mu by’isi, ahitamo kujya kwiyegurira Imana ahitwa Fotavelani(Font Avellane). Urwo rugero rw’abamonaki rwari rusanzwe ari indakemwa, rukaba ndetse rwaravuyemo abatagatifu benshi. Aho umukuru wa monastery apfiriye, Abamonaki batoye Petero Damiyani ngo ababere mukuru. Nuko urwo rugo ararukorera cyane ibi bitangaje mu by’ubutagatifu, bikaba byaratumye bamwita umukurambere warwo wa kabiri. Kubera ubuhanga n’ubushishozi yari afite, Papa yamugize intumwa ye mu bihugu byinshi by’Uburayi. Nyuma Papa akomeza kumushima ubwitonzi n’ubutagatifu bwe, amugira umukaridinali n’umwepiskopi w’ahitwa Osti mu Butaliyani. Petero Damiyani arwanira ishyaka Kiliziya, arigisha, yandika ibitabo byinshi bisobanura inzandiko Ntagatifu zirwanya ibinyoma; yitangira kuvugurura ubukristu muri Kiliziya. Yitabye Imana mu mwaka w’1072.