15 Mata |
Liturijiya y'umunsi |
Petero Gonzalezi akiri muto yarerewe mu bukire bukabije kuko ababyeyi be bari batunze byinshi cyane. Aho arangirije amashuri iwabo muri Espanye, umwepiskopi wa Astorga wari nyirarume aramwiyegereza amuha umwanya w’icyubahiro mu mirimo ya Diyosezi. Iryo kuzo ariko rimutera kwirata, ashaka gukora umunsi mukuru w’igitangaza kubera iryo gabana rye. Yambara neza cyane, maze yurira ifarasi bambitse ibintu bibengerana, nuko atambagira umujyi wose ashagawe n’abantu benshi. Nuko aza kugera ahantu hanyereye cyane, ifarasi iranyerera imutura hasi maze byose bihinduka umwaku ! abantu baramuseka abura aho akwirwa, nuko amara iminsi ataboneka. Ariko nyuma abantu baza kumva ko yinjiye mu Bamonaki. Ageze muri monasteri arivugurura bihagije, arasenga, mbese abera abandi urugero muri byose. Haciye igihe kirekire niho yatangiye gusohoka akajya ajya kwigisha abakristu mu Kiliziya ndetse no mu misozi. Icyo gihe nibwo benshi bamubonyemo umutagatifu koko.