Petero Intumwa

29 Kamena | Umunsi mukuru ukomeye | Int12, 1-11; 2Tim 4,6-18, Mt 16,13-19
Simoni, ari we Yezu yise Petero, yari umurobyi. Yezu yamutoye mu bigishwa be ba mbere. «Igihe yagendaga ku nkombe y’inyanja ya Galileya, abona abavandimwe babiri, Simoni bita Petero na Andreya murumuna we; bariho baroha urushundura mu Nyanja, kuko bari abarobyi. Arababwira ati:’Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu’. Ako kanya basiga aho inshundura zabo, baramukurikira» (Mt 4,18-20). Kuva aho Petero abereye Intumwa ya Yezu ntiyigeze atandukana nawe na rimwe. N’ubwo igihe Yezu afashwe, Petero yamwihakanye, icyo cyaha Petero yarakicujije cyane, Yezu aramubabarira ku buryo bwose. Yezu yamurekeye ubutware yari yaramuhaye ku Ntumwa no kuri Kiliziya ye. Yezu yari yarabwiye Simoni Petero ati: «Noneho nkubwiye ko uri urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntacyo ntibuzayitsinda. Nzaguha imfunguzo z’Ubwami bw’Ijuru; icyo uzaba waraboshye mu nsi, kizabohwa no mu Ijuru» (Mt 16,18-19). N’ubwo Petero yatorewe kuba umutware w’Intumwa n’uwa Kiliziya, isezerano yagiriye Yezu we n’Izindi Ntumwa z’uko bazamubera abagabo, bararyubahirije ndetse barinda no kubizira. Ku ngoma y’umwami Nero, Petero yarafashwe afungwa igihe kirekire, nyuma acibwa urwo gupfa abambwa ku musaraba i Roma. Aho bamutangiye ngo abambwe ku musaraba, yasabye kuwubambwaho acuritse ari ukwanga kwigereranya na Kristu Umukiza we.