Petero Kaniziyo

21 Ukuboza | Liturijiya y'umunsi | 2Kor 4, 1-7; Yh10, 11-16
Petero Kaniziyo yavukiye mu Buhorandi, ariko amashuri ayangiriza muri Kaminuza ya Kolonye mu Budage. Mu mwaka w’1543, yinjiye mu muryango w’abayezuwiti mu Budage. Yabaye umwarimu w’indahemuka mu mashuri, akigisha gatigisimu cyane, ataretse kandi no kwigisha kenshi mu Kiliziya; aba rwose intumwa koko yitangiye kwamamaza Ivanjili. Hashize iminsi Papa aramumenya aramushima cyane, amugira umuntu yizeye ndetse akajya anamutuma henshi mu bategetsi. Yatorewe kandi inshuro nyinshi kuba umukuru w’ibigo byinshi by’umuryango wabo, yubakisha amashuri y’amaseminari na za Koleji. Petero kaniziyo yanditse ibitabo byinshi birimo gatigisimu nziza cyane yanditse mu mwaka w’1556. Yabaye umurwanashyaka w’ingoma y’Imana, arwanya ahanini inyigisho nyinshi zarwanyaga amahame y’ukwemera. Bavuga ndetse ko igice kinini cy’Ubudage ariwe gikesha ubukristu. Petero Kaniziyo, imyaka ye ya nyuma yayirangirije mu gihugu cy’Ubusuwisi. Yitabye Imana mu mwaka w’1597.