Petero Klaveri

09 Nzeli | Liturijiya y'umunsi |
Petero Kalaveri yavukiye mu ntara ya Katalonyi muri Esipanye. Arangije amashuri i Barcelona, yiyeguriye Imana mu muryango w’Abayezuwiti. Bamwohereje kwiga mu ishuri ry’I Majorka, ahageze amanyana na Mutagatifu Alfonsi Rodrigezi (ahimbazwa ku ya 31 ukwakira) baba inshuti, akaba ari nawe wamuhaye igitekerezo cyo kuzajya kwamamaza Inkuru nziza muri Amerika. Abisabwe ubwe umukuru w’umuryango, Petero Klaveri bamwohereje i Kartajeni muri Amerika gukomerezayo novisiya. Ni naho yaherewe ubusaseridoti mu mwaka w’1616. Abyemerewe n’umukuru w’umuryango, Petero Klaveri yiyemeje kwitangira abairabura batabarika bacuruzwaga muri Amerika bavanywe bunyago iwabo muri Afrika. Abo bantu bamuteye impuhwe nyinshi, abona ari ngombwa ko yagira icyo abamarira. Bose bomokeraga ku cyambu cya Kartajeni, ababaga bataguye mu nzira bakahagera ari indembe kubera inzara n’urugendo. Buri munsi hageraga abarenze igihumbi, bose bazanywe gukora imirimo y’ubucakara. Inama nziza mu kwitangira icyo gikorwa yazihabwaga n’umusaseridoti mugenzi we witwaga Sandovali yari yarasanze I Kartajeni. N’uko Petero Klaveri yitangira kugoboka izo ngorwa z’abirabura mu miruho itavugwa, haba mu kubarwaza, kubasanganisha icyo kurya n’icyo kunywa, imiti ibavura, nyuma akagerekaho no kubigisha Ivanjiri. Iyo neza ye yatumye haboneka abakirisitu benshi muri bo, kuburyo yabatije abagera ku bihumbi Magana atatu. Mu gihe kandi babaga batangiye imirimo kwa ba shebuja nabwo yahoraga aharanira ko bafatwa neza. Petero Klaveri yarwanyije byimazeyo icuruzwa ry’abirabura ku buryo bwose. Yitabye Imana ari umukambwe w’imyaka mirongo irindwi n’ine. Ni Papa Lewo wa XIII wamushyize mu rwego rw’abatagatifu.