30 Nyakanga |
Liturijiya y'umunsi |
Int 2,14-36; Yh 10,11-16
Petero Krizologe yavukiye mu Butaliyani mu mwaka wa 380. Arangije amshuri, yahawe ubusaseridoti. Nyuma ashingwa umurimo wo gufasha umwepiskopi. Uwo murimo yawukoranye umwete n’umurava, ubwitonzi no giharanira ubutagatifu. Aho umwepiskopi we atabarukiye, Petero Krizologe ni we wamusimbuye ntebe y’ubwepiskopi. Nuko asaba abakristu be kuzamufasha gutunganya neza uwo murimo utoroshye yari amaze gushingwa. Yateje imbere Diyosezi ye ayigeza ku majyambere. Yubatse kiliziya nyinshi anashishikariza abakristu gukunda inyigisho z’iyobokamana. Yabaye ikirangirire mu kumenya kwigisha neza kandi n’inyigisho ze ntizirambirane kuko kenshi zitarenzaga iminota cumi n’itanu. Koko rero kugeza ubu, inyigisho ze zizwi zigera ku ijana na mirongo inani. Yasobanuye Igitabo Gitagatifu agira ngo ahanini afashe abakristu kumva neza inama z’Ivanjili no kuzikurikiza. Kubera uko kumenya kwigisha no kuvuga neza bitangaje, ni cyo cyatumye bwamwita “Krizologe”, aribyo bivuga ngo “Jambo rya zahabu” (Jambo rinononsoye ritagira amakemwa). Petero Krizologe yitabye Imana tariki ya 31 Nyakanga, mu mwaka wa 451.