13 Gicurasi |
Liturijiya y'umunsi |
Petero Nolasko akomoka mu gihugu cya Espanye. Yavutse mu mwaka w’1180, avuka ku babyeyi b’abakristu beza. Amaze gukura yakurikije umwuga wa se, aba umucuruzi. Ibyo rero byatumaga agenda hose ndetse akagera no muri Afrika y’amajyaruguru. Muri icyo gihe nibwo yabonye imbohe z’abakristu bafashwe n’abayisiramu abona ukuntu bacuruzwa mu masoko nk’inyamaswa bimutera agahinda cyane. Nuko kuva ubwo atangira gusenga cyane no gushakisha uko yatabara izo mbohe anabiragiza umubyeyi w’impuhwe Bikira Mariya. Umunsi umwe rero akoranya abacuruzi bagenzi be abagezaho igitekerezo cye cyo kurenganura izo mbohe. Bose baragishimye kandi biyemeza kumufasha bakoresheje inyungu iva ku murimo wabo no mu zindi mfashanyo. Uwo murimo bawutangiye mu mwaka w’1203, imbohe nyinshi zirafungurwa zisubira iwabo. Umwami Yakobo wa I n’umwepiskopi wa Barcelone nabo barabashyigikiye kandi babatera inkunga. Nyuma havutse ishami ry’abiyeguriyimana b’igitsina gore, biyemeza kuvura imbohe zimerewe nabi kubera uburwayi. Imbaga y’abakristu n’abandi baturage bishimiye cyane icyo gikorwa cy’urukundo, nabo bihutira kubatera inkunga uko bashoboye. Umuryango w’abihayimana ba Bikira Mariya w’Impuhwe washinzwe na Petero Nolasko wakomeje ibikorwa byawo by’urukundo henshi kugeza n’ubu. Iyo ntore y’Imana yarangije imibereho yayo hano ku isi ku wa 13 Gicurasi 1249.