19 Gicurasi |
Liturijiya y'umunsi |
Nyuma y’urupfu rwa Papa Nikola wa IV mu mwaka w’1292, abakaridinali ntibashoboye kumvikana ku itorwa ry’umusimbura we. Hashize imyaka ibiri nta Papa wari watorwa. Nibwo nyuma y’impaka ndende, batoye umuntu ufite aho abogamiye kandi uzwiho ubwotonzi n’ubutagatifu, batora umumonaki w’imyaka mirongo inani witwaga Petero. Yiberaga mu mpinga y’umusozi wa Morone, naho we abyumvise abapfukama imbere arabatakambira ngo bamureke yigumire muri ubwo bwiherero bwe n’Imana. Bakomeza rero kubimuhata ndetse baramujyana, nuko amaze kuba Papa yitwa Selestini wa Gatanu. Arihangana amara amezi atanu, hanyuma asaba kwegura avuga ko adashoboye uwo murimo. Benshi byarababaje kuko bamukundaga, bituma ndetse uwamusimbuye amugirira ishyari aramufungisha, agwa mu buroko ku munsi wa 19 Gicurasi 1296.