Petero Shaneli

28 Mata | Liturijiya y'umunsi | 1Kor9,16-23 Mt 28,15-20
Petero yavukiye muri Diyosezi ya Belley mu Bufaransa. Ababyeyi be bari abahinzi. Hari umusaseridoti witegereje imico y’uwo mwana n’ubwenge afite amwohereza kwiga mu iseminari. Arangije amashuri yahawe ubusaseridoti, mu myaka cumi ya mbere akora imirimo ya Paruwasi, ndetse igihe kirekire akimara ari padre mukuru. Nyuma yabaye umwarimu mu iseminari ndetse aza no kuba umuyobozi wayo. Mu mwaka w’1836 yinjiye mu muryango w’ababsaseridoti ba Mariya, bamwohereza kwamamaza Inkuru Nziza muri Océanie. Ahageze umwami amwakiriza yombi ndetse yemera kubatizwa kimwe n’abandi baturage benshi. Nyuma ariko abarwanyaga ukwemera bakaza umurego maze bamuteranya n’umwami. Nuko batangira kugirira nabi uwitwa umukristu wese. Petero Shaneli yanze kwihisha no guhunga bamusanga iwe mu nzu bamutsinda aho. Ayo maraso ye yamenetse yarumbutse imbuto y’agakiza, igihugu cyose kigarukira ubukristu ndetse n’abarwanyaga Ivanjili bahabwa Batisimu, baba abakristu.