Petero w’Alkantara

19 Ukwakira | Liturijiya y'umunsi |
Petero Garavito yavukiye i Alkantara mu gihugu cya Espanye. Yinjiye mu muryango w’Abafransiskani afite imyaka cumi n’itandatu y’amavuko. Akihagera yasanze baradohotse ku mategeko y’umuryango. Nuko we yihatira cyane kuyakurikiza no kuyavugurura kugira ngo bagenzi be babonereho. Ntiyahwemye kwigomwa cyane no ku rugero rutangaje kugeza n’ubwo ndetse bagenzi be bibazaga ikimutunze kuko yasaga n’utagira icyo arya. Usibye ibyo kurya, yanigomwaga ku bundi buryo bwinshi. Niyo mpamvu ubwo, urwo rugero rwkurikijwe n’abamonaki bose babanaga. Uko kwigomwa kandi kwagaruye abakristu benshi mu nzira y’ubwitagatifuze. Benshi mu bakristu ndetse bakurizaho kuba Abafransiskani. Petero yafashije kandi cyane Mutagatifu Tereza w’Avila kuvugurura umuryango wa Karmeli. Muri uko kwigomwa kwe, hari igihe yatwarwaga buroho agahabwa ingabire zo kubonekerwa n’Ab’Ijuru. Amaze no kwitaba Imana yakoze ibitangaza byinshi. Mutagatifu Tereza w’Avila yemeza ko ymubonekeye kenshi akamugira inama kandi ko icyo yamusabaga cyose yakimuhaga.