Piyo wa V

30 Mata | Liturijiya y'umunsi | 1 Pet 5, 1-4; Yh 21,15-17
Mbere yo kuba Papa yitwaga Mikayeli Gisliyeri. Yavukiye mu ntara ya Gombardi mu Butaliyani. Akiri muto yiberaga iwabo akaragira amatungo, akaba ariko umwana ujijutse kandi ushiritse ubute. Kubera ko iwabo bari abakene, umuturanyi wabo wari umukungu yemeye kumurihira amashuri maze atangira kwiga. Agejeje ku myaka cumi n’ine yinjiye mu muryango w’Abadominikani ahabwa ubusaseridoti tariki ya 7 Mutarama 1528. Mu nyigisho ze nziza z’iyobokamana, kandi yibandaga ku nyigisho za Mutagatifu Tomasi w’Akwini nawe wabaye umudominikani. Mu mwaka w’1550 yatorewe kuba umukuru w’urukiko rwa Kiliziya, hanyuma agenwa kuba umwepiskopi wa Stri, bidatinze agirwa Kardinali. Tariki ya 7 Mutarama 1566, nibwo Mikayeli Gisliyeri yatorewe kuba Papa, nuko yitwa Piyo wa V. amaze kuba Papa yagize umwete wo gukurikiza amabwiriza y’inama nkuru ya Kiliziya yabereye i Tranti mu mwaka w’1563. Yahereye kuri ayo mabwiriza, avugurura Gatigisimu n’amasengesho ya Kiliziya n’igitabo cya Misa cyakoreshejwe mu binyejana bine. Mu mwaka w’1571, ni Papa Piyo wa V washyizeho umunsi wa Rozari uba tariki ya 7 Ukwakira; nyuma y’ugutsinda kw’abakristu baganje abayisiramu bo muri Turkiya bashakaga kwigarurira Uburayi bwose.