21 Kanama |
Umunsi wibukwa |
1tes 2,2-8, Yh 21, 15-17
Yozefu Srto niryo zina rye. Naho irya Piyo wa X yarifashe amaze gutorerwa kuba Papa. Yavukiye i Riese mu Butariyani. Kubera ubukene bw’ababyeyi be, amashuri yayize avunika cyane. Mu nzira ajya mu ishuri, inkweto ze yakundaga kuzitwara ku rutugu ngo zidasaza vuba, akazambara gusa igihe abonye ko ari ngombwa. Arangije amashuri yahawe ubusaseridoti, ashingwa kuyobora Paruwasi ya Salzano. Mu 1884 yatorewe ubwepisikopi ashingwa kuyobora Diyosezi ya Mantu. Naho mu 1892 ashingwa kuyobora Diyosezi ya Venise, nyuma atorerwa kuba Karidinari.
Igihe cyose yamaze ari umukaridinali, bagenzi be bamubonyemo umugabo w’intwari, haba mu mvugo no mu ngiro. Mu 1903, nyuma y’urupfu rwa Papa Lewo wa XIII, Yosefu Sarto ni we watorewe kuba Papa, afata izina rya Piyo wa X. imirimo ye yayikoranye ubudakemwa, agira ishyaka mu kurengera amahame yemezwa na Kiliziya, avugurura amategeko ya Liturigiya, akundisha abantu Misa n’amasakaramentu, abatoza guhabwa kenshi umubiri wa Kirisitu. Kuva ku gihe cye abana nabo bahawe uburenganzira bwo guhabwa umubiri wa Kirisitu. Ibyo byose byerekana ukuntu yabereye Kiliziya umushumba w’indacogora.