Plasidi

05 Ukwakira | Liturijiya y'umunsi |
Imibereho ya Plasidi ntiyigeze imenyekana neza ku buryo burambuye. Ikizwi gusa ni uko akiri umwana, umubyeyi we witwa Tertullus, wari umwe mu banyacyubahiro b’abaromani, yamuhaye Mutagatifu Benedigito ngo amumurerere. Ukwicisha bugufi n’ubugwaneza Plasidi yagiraga, byanyuze cyane Benedigito. Bavuga ko baba barajyanye bombi ahitwa Monte Cassino, ubu hakinubatse ikigo kinini cy’ababenedigitini.