23 Gashyantare |
Umunsi wibukwa |
Hish2, 8-11; Yh 15, 1-8
Polikaripo yavukiye muri Aziya. Ni umwe mu Bepiskopi babaye ibirangirire mu ntangiriro za Kiliziya. Yari yaragize umugisha wo kuba umwigishwa wa Yohani Intumwa; aramwibonera ubwe n’amaso ye kandi aramwiyumvira n’amatwi ye. Yohani nawe yari yarabanye na Yezu cyane. Nuko Yohani atora Polokaripo amugira umwepiskopi wa Smirni, muri Turukiya y’ubu, ahakora umurimo ukomeye mu kwamamaza Inkuru nziza. Ukwemera kuzuye yari afite ntikwatumye yihanganira inyigisho zinyuranye n’ukuri gutagatifu. Yaharaniye Kiliziya ku buryo bwose, yamamaza Ivanjiri uko bokwiye muri rubanda, nyuma ndetse yemera no kuzira izina rya Kristu. Koko rero impamvu ingana ururo! Umunsi umwe hari umukristu wari warataye wihandagaje cyane imbere ye, Polikaripo ashusha n’utamureba arikomereza, nuko undi ati:” Kuki unyirengagiza ubwo ntunzi?” “ Polikaripo ati: “Sinkwirengagije kubera ko ntakuzi; nkwirengagije ahubwo kuko nkuzi neza, kurya nzi ndetse ko uri umwana w’imfura mu bana b’abahungu Shitani ibyaye. ” Bene ayo magambo akarishye ndetse mu gihe Kiliziya yari itarakomera ndetse itangiye no gutotezwa cyane, yari nk’umusemburo ku barwanya Kiliziya. Ntibyatinze rero koko abanzi ba Kiliziya baramufatisha. Agitunguka imbere y’umucamanza n’imbaga y’abantu yari iteraniye aho, umucamanza aramubaza ati: “Ni wowe Polikaripo?” Undi ati :« Ni njye». Umucamanza ati:«Cyono niba waranasaze, girira izo mvi zawe byibuze, abe arizo ugirira, maze uvume Kristu, nkunde nkurekure uteri waribwa n’intare ngo zigutanyaguze». Polikaripo ati:«Cyose; namukoreye imyaka mirongo inani n’itandatu anyitura ineza gusa, maze ubu mbirengeho muvume koko? Muvume ari Umubyeyi wanjye, Nyagasani ni umwami wanjye!». Umucamanza ngo yumve ayo magambo ararakara bikomeye, nibwo ategetse ko bamujugunya mu itanura ryatuye cyane. Bashatse kumuzirika rero, Polikaripo arababwira ati: «Mwikwirushya mumboha; Kristu mpowe aramfasha ubwe, sindi bwinyagambure nagato». Nuko yubura amaso arasenga; bamujugunya mu itanura aririmba kandi asingiza Nyagasani. Ngiyo imipfire y’iyo ntwari yahowe Kristu.