Radegonda

13 Kanama | Liturijiya y'umunsi |
Radegonda yari umukobwa w’umwami wa Thüringen. Yarongowe n’umwami w’Ubufaransa, amaze gutera Thüringen no kwica umwami waho. Yamurongoye ku gahato kuko Radegonda yifuzaga kuziyigurira Imana. Aho abereye umwamikazi yakunzwe n’abantu benshi, akaba umuntu ugira impuhwe byahebuje. Kandi yafashaga kenshi abihaye Imana. Nyamara ariko ubukire bw’isi ntibwamutesheje inzira yari yiyemeje. Haciye iminsi, asiga umugabo we ajya kwiyegurira Imana. Ikamba ry’ubwamikazi n’imyambaro y’akataraboneka yari yambaye abirambika imbere y’altari, maze afata imyambaro w’abihayimana ; amasezerano ye ayakorera imbere y’umwepiskopi, nuko kuva ubwo Radegonda umutima we awegurira Nyagasani.