07 Mutarama |
Liturijiya y'umunsi |
2Kor5,14-20 ; Mt5,17-19
Rayimondi yavukiye i Penaforte mu gihugu cya Espanye, mu mwaka w’1175. Yabaye ikirangirire cyane mu bwenge bw’amashuri no mu mico ya gikristu. Amashuri ye yayarangirije muri Kaminuza y’ i Pologne mu Butariyani, ari naho yahawe umurimo asohotse kaminuza. Yari umukristu w’intangarugero kandi agakunda bagenzi be. Iyo yagiraga icyo asagura ku mushahara we w’ukwezi, ntiyibagirwaga kurengera abatishoboye. Igihe Umwepiskopi wa Barcelona anyuze i Pologne, yitegereje ukwitanga n’umurava bya Rayimondi, niko kumwinginga ngo yemere agaruke iwabo muri Espagne. Aho amariye gusubira iwabo, yinjiye mu muryango w’abadominikani, icyo gihe akaba yari yujuje imyaka mirongo ine n’irindwi y’amavuko. Amaze guhabwa ubusaseridoti yahawe umurimo wo gutunganya amategeko agenga umuryango w’abihayimana ba Bikira Mariya w’impuhwe watangijwe na Mutagatifu Petero Nolaske. Nyuma yaho, Papa Gregori wa IX yamutumiye i Roma ahamara imyaka ine, hanyuma atorerwa kuba umukuru w’umuryango w’Abadominikani. Nyamara ariko hashize imyaka ibiri gusa, asaba kwegura ku mirimo y’ibuyobozi bw’uwo muryango. Banamusabye kuba Umwepiskopi wa Taragoni, nabyo arabibahakanira. We yishakiraga gusa kwamamaza ijambo ry’Imana mu Bayahudi no mu Bayisilamu bo muri Espanye kugirango abayobore inzira y’ubukristu. Ni nayo mpamvu muri icyo gihe, yihatiye kwiga ururimi rw’igihebureyi n’icyarabu. Ni nawe kandi wagiriye inama Mutagatifu Thomas w’AKwini, ngo yandike igitabo gikubiyemo ukwemera kw’abakristu, kugirango kijye gifasha abasaseridoti mu nyigisho zabo.