Rayimundi Nonati

31 Kanama | Liturijiya y'umunsi |
Rayimundi akomoka mu gihugu cya Espanye. Yapfushije nyina amutwite Atari yavuka, abaganga babaga umurambo wa nyina bamukura mu nda ye. Nicyo gituma yitwa Nanati (bivuga utaravutse). Amaze gukura yinjiye mu muryango w’abamonaki witwaga uw’abamersi. Abo bamonaki bacunguraga abakiristu bafashwe n’abayisiramu, bagakoreshwa imirimo y’uburetwa. Igihe ajyanye ibintu byo gucunguza abakirisitu mu majyaruguru ya Afrika, ibintu byabaye bike maze yemera kwitangaho ingwate ubwe aba ariwe usigara afunzwe. Aho arekuriwe akize icyo cyago, mu 1239, Papa Gregori wa XI yamugize Kardinali. Hashize umwaka umwe, yaguye ku rugendo agana i Roma . icyo gihe nibwo yari yujuje imyaka mirongo itatu n’itandatu gusa.