Remi Umwepiskopi

15 Mutarama | Liturijiya y'umunsi | Int 26,1-23; Yh 10,11-16
Remi yavukiye i Laon mu Bufaransa. Ababyeyi be bari bafite umutungo utubutse, ariko ubwo bukire ntibwigeze bubibagiza gukunda Imana no kurera abana babo gikristu. Remi akiri muto, yari umwana witonda kandi agakunda gusenga cyane. Amaze kuba umusore w’imyaka makumyabiri, yatorewe kuba umwepiskopi wa Reims. Iyo Diyosezi yayiyoboye imyaka mirongo irindwi yose. Yakunze kugirana ubwumvikane n’abategetsi b’igihugu, aba inshuti ikomeye ya Clovis wari umwami w’ubufaransa. Yamugiraga inama kenshi, bigatuma ayoborana igihugu ubwitonzi n’ubutabera. Igihe avuye ku rugamba yifuje gushimira Imana asaba guhabwa Batisimu; nuko kuri Noheli mu mwaka wa 496, akikijwe n’ingabo ze ibihumbi bitanu, abatizwa na Remi mu Kiliziya y’i Reims.