Rikardi

03 Mata | Liturijiya y'umunsi |
Se wa Rikardi yari umukungu ufite ibikingi byinshi. Rikardi rero amaze gukura bashaka kumushyingira umukobwa ufite ababyeyi bakize cyane, nyamara we arabyanga ahitamo kwiga. Yize iby’amategeko, yibanda cyane mu kwiga iby’amategeko agenga Kiliziya. Arangije amashuri yabaye umunyamabanga y’umwepiskopi amaze kwitaba Imana, Rikardi yahawe ubusaseridoti, hanyuma agirwa umwepiskopi wa Chichester. Yihatiye gufasha abasaseridoti be kugirango barusheho kugira imibereho myiza n’imyifatire iboneye. Yihatiye kandi gufasha abakene n’indushyi.