Rita

22 Gicurasi | Liturijiya y'umunsi |
Rita yavukiye I Rocca Porena mu Butaliyani. Nyina wari umukristukazi w’indahinyuka yahoraga amutoza kuzirikana kenshi ububabare bwa Yezu ku musaraba. Rita amaze gukura yashatse kwiyegurira Imana ariko ababyeyi be bamuhitiramo gushaka umugabo. Bat:i«Ni wowe dufite wenyine kandi dore turashaje, dukeneye ko uguma hafi yacu». Nuko Rita yanga kubabaza ababyeyi be, ashyingiranwa n’umugabo Paulo, babyarana abahungu babiri. Uwo mugabo ariko nyuma amubera umuhemu amufata nabi, akamukubita mbese akamugirira inabi nyinshi. Rita akomeza kwihanganira izo ngorane zose, agasenga cyane, akita ku bakene n’abarwayi akabafasha, mbese akihata iteka imigenzo myiza yose y’ubutagatifu; ibyo byose ntibyamubuzaga no kwita ku rugo rwe. Bitinze Imana yumvise amasengesho ye, maze umugabo we wari icyago ahinduka umukristu, babana mu mahoro. Nyuma yagize undi musaraba uremereye apfusha umugabo we, akurikirwa n’abahungu be bombi; asigara aho wenyine. Nuko asaba kwiyegurira Imana muri Monasteri y’I Kashiya, babanza kumurushya ariko Imana iramugoboka baramwakira. Bavuga ko amaze kwiyegurira Imana yabonekerwaga kenshi, ndetse na nyuma y’urupfu rwe akaba yarakoze ibitangaza byinshi. Abakristu bakunda kumwambaza igihe cy’ibyago.