17 Nzeli |
Liturijiya y'umunsi |
2Tim 4,1-5,Mt 5,13-19
Mu mwaka w’1560, igihe Roberti Belarmini yari yujuje imyaka cumi n’umunani avutse, nibwo yiyeguriye Imana mu muryango w’abayezuwiti. Hashize imyaka igera ku icyenda, yahawe umurimo wo kwigisha muri Kaminuza y’i Louvain no muri Koleji y’i Roma. Muri iyo myaka yose yahabaye intwari koko, arwanya amafuti yariho muri iyo gihe. Inyigisho ze zishingiye ahanini mu kuvuguruza abigishabinyoma. Mu mwaka w’1599, Roberti Belarmini yagizwe Caridinali. Ariko mu mwaka w’1602 ahindurirwa imirimo yakoraga i Roma agirwa Umwepisikopi wa Kapu. Kuko yari yaragaragaje ko afite ibitekerezo binyuranye n’ibya Papa mu nyigisho ya Tewologiya. Aragenda rero ageze muri Diyosezi ye aba umushumba mwiza kandi ukunzwe cyane. Yahagurukiraga kugenderera kenshi za Paruwasi ze, yamamaza inkuru nziza atarambirwa. Nyuma y’urupfu rwa Papa mu mwaka w’1605, Belarmini bamugaruye i Roma, yongera gushingwa imirimo ikomeye mu buyobozi bwa Kiliziya. Roberti Belarmini amaze kwitaba Imana mu mwaka w1621, umurambo we washyinguwe mu Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Inyasi, hafi y’aho bashyinguye umurambo wa Mutagatifu Alyisi, uwo yari yaratoje ubutungane bwa Roho, akamugeza ku butagatifu.