Romuwaldi

19 Kamena | Liturijiya y'umunsi | Hoz 2,16-22; Lk 14,25-33
Romuwaldi akiri umusore yabanje kurangarira iby’ubukire bw’iwabo, ntiyashishikarira na gato iby’ubukristu. Ijwi ry’Imana ryamuvugiyemo nyuma y’aho aboneye imirwano ikomeye hagati ya Se n’undi mugabo mwene wabo, barwanisha inkota. Kuva ubwo nibwo yatangiye gusenga cyane, n’uko nyuma yiyegurira Imana mu Bamonaki b’Ababenedigitini. Haciye iminsi Romuwaldi yatangije umuryango w’abihayimana, we na bagenzi be bagakurikiza amategeko y’ababenedigitini, bongeraho ariko andi atuma arushaho gukara cyane. Bagiye gutura ahantu h’ubutayu, umwanya munini bakawumara basenga. Bamaraga kandi igihe kirekire batavuga no ku bibatunga bakigomwa bikomeye. Romuwldi yabonye ageze mu za bukuru ari hafi kwitaba Imana, asaba bagenzi be kumushyira ahantu ha wenyine ngo abe hamwe n’Imana gusa yonyine. Yapfuye ku ya 19 Kamena1027.