23 Kanama |
Liturijiya y'umunsi |
Sir 3, 17-24; Mt 13, 44 – 46
Rosa yavutse ku wa 30 Mata 1586, avuka ari umwana wa gatatu mu bana cumi n’umwe b’iwabo. Se yitwaga Gaspard Flores, nyina akitwa Mariya d’Oliviya. Izina rye rya Batisimu ni Izabela. Kubera ariko ubwiza yari afite kandi akaba umwana uteye imbabazi, abaturanyi bamwise “Rosa”, ubusanzwe rikaba izina ry’ururabo rwiza cyane. Nyamara ariko ako kazina ntiyagakundaga! Nibwo rero umunsi umwe igihe yasengaga yatwawe, abonekerwa na Bikira Mariya aramubwira ati “ Ndifuza ko wakitwa Rosa wa Bikira Mariya”. Ni nk’aho yamwise ururabo rwa Bikira Mariya.
Rosa yiberaga iwabo agafasha ababyeyi be imirimo yo murugo. Yagiraga n’utuntu aboha, bityo agafasha ababyeyi be gutunga uwo muryango wabo munini. Kuva akiri muto kandi yari yarimenyereje kwigomwa ibintu bimwe na bimwe. Umutagatifu yari yarafasheho urugero ni Gatarina w’i siyena. Ageze mu kigero cy’imyaka makumyabiri, yinjiye mu muryango wa gatatu w’abihayimana b’abadominikani. Ariko akomeza kwiturira iwabo aho yari afite akazu gato yiberagamo wenyine. Nk’uko Gatarina w’i siyena yabigenzaga , Rosa nawe yasohokaga muri ako kazu agiye gufasha abarwayi n’abandi bantu bari mu kaga cyane cyane abacakara. Muri ako kazu kandi yakiriragamo n’abandi bantu b’indushyi. Rosa yababazwaga cyane n’uko intumwa z’Ivanjiri zidashishikarira kuyigeza aho itaragera. Yaneguraga cyane abapadiri b’abadominikani bata igihe ku mpaka z’urudaca ku nyigisho za Teologiya aho kujya kwamamaza Ivanjiri muri rubanda rutarayigezwaho.
Roza, imibereho ye yose yaranzwe no kwitangira abatishoboye, agasenga cyane kandi akigomwa byinshi. Rosa yitabye Imana ku munsi wa Bartelemi intumwa. Yapfuye afite imyaka mirongo itatu n’umwe.