Rozaliya

04 Nzeli | Liturijiya y'umunsi |
Rozaliya yavukiyebbahitwa Pelermi muri Sisili. Kuva akiri muto yakundaga gusenga cyane, agakunda Bikira Mariya byahebuje, akabasha kwihanganira ibimubabaza kandi akigomwa utuntu twinshi. Ibyo byose byamufashije kurushaho kugira ubusabaniramana akiri muto ndetse n’aho amariye kuba mukuru yanga gushaka umugabo,ahitamo kwiyegurira Imana. Mu guharanira kwamamaza ingoma y’Imana no kwitagatifuza, Rozariya yagiye gutura wenyine mu bwiherero mu mpinga y’umusozi. Ni aho yigishirizaga abantu iyobokamana,bose abasaba cyane cyane kwicuza ibyaha byabo bakagarukira Imana. Aho hantu yahamaze imyaka igera kuri cumi n’umunani akorera Imana kandi asenga. Bavuga ko Rozariya yubahaga Isakaramentu ry’Ukarisitiya ku buryo butagereranywa. Amaze gupfa, abakirisitu benshi bakomeje ku mwiyambaza no kubashimira ibyiza yabagiriye.