Sebastiyani Uwahowe Imana

20 Mutarama | Liturijiya y'umunsi | Heb 10,32-36; Mt 10,17-22
Mutagatifu Sebastiyani yavukiye i Narboni mu majyepfo y’ubufransa. Uwamamaje imibereho ye ni Mutagatifu Ambrozi wabaye Umwepiskopi wa Milano mu Butaliyani. Abakunze kuvuga iby’imibereho ye bamwise umuvunyi wa Kiliziya. Bavuga ndetse ko icyatumye ahitamo kuba umusirikare akigomwa ubukire bw’iwabo akiri muto, ko kwari ugushaka uburyo ashobora kurengera Kiliziya kuko muri icyo guhe yatotezwaga bikomeye. Amaze kuba umusirikare yaranzwe n’umurava n’ubwitonzi mu mirimo ashinzwe i Roma mu Butaliyani yabaye umutoni w’umwami Diyoklesiyani wari wimye mu Buromani, amugira umutware w’urugo rwe n’umugaba w’ingabo ze. N’ubwo bwose Kiliziya yatotezwaga muri icyo gihe ntiyigeze atererana Kiristu mu mutima we. Nyamara ariko ntiyigeze agaragariza abarwanyaga Kiliziya barimo n’umwami ko yakundaga Kristu. Ibyo byatumye abasha kugoboka kenshi imfungwa z’abakristu zari zaragowe. Aho Umwami Diyoklesiyani n’abafasha be bamenyeye ko ari umukristu, babanje kumuhendahenda ngo areke kuba umukristu. Ariko we yaranze abahakanira ko adashobora kwihakana Kristu. Nibwo umwami amutanze ngo yicwe. Nuko ategeka ko bamubohera ku nkingi, abasirikare bakamurasa imyambi kugeza igihe apfiriye. Ijoro riguye, abakristu baje kumutwara ngo bashyingure umurambo we, nuko basanga atarahwana. Niko kumujyana, rero baramuvuza arakira. Umwami Diyoklesiyani yakomeje kurimbura abakristu, Sebastiyani ntiyabyihanganira agaruka gutakambira umwami. Ahengera umwami akikijwe n’ingabo ze n’abandi bantu benshi, araza n’imbere ya Diyoklesiyani, ati: “Nyaguhorana ingoma, niba udakuyeho iteka waciye ryo kurimbura abakristu, kandi aribo bayoboke bawe b’ukuri, Imana itarenganya iraguhannye vuba bidatinze. Warantanze ngo banyice; nyamara Imana yankomereje ubugingo ngo nze kukubwira ibyo nkubwiye”. Diyoklesiyani ati: “Uratumitse noneho genda bakwice nibonereho”. Nuko bamwicisha amahiri aho imbere y’umwami. Hari ku itariki ya 20 Mutarama 288.