Silveri

20 Kamena | Liturijiya y'umunsi |
Silveri yabaye Papa cyane igihe gito cyane. Abanzi be bamugiriye ishyari maze bamuteranya n’umwamikazi w’Uburomani, nuko baramuca ahungira muri Turukiya. Abepiskopi bose ba Aziya babonye ko Papa aciwe n’ubutegetsi bibatera agahinda n’ishavu ryinshi, nuko batakambira umwami arareka asubira i Roma. Abanzi be ariko nanone bakomeza kumubeshyera no kumuteranya, nuko aho bigeze Silveri arafatwa aricwa mu kirwa cya Palmariya, aba ariho agwa yishwe n’umukeno.