Silvestri

31 Ukuboza | Liturijiya y'umunsi | 1Yh 2, 18-21; Yh 1, 1-18
Silvestre yavukiye i Roma mu Butaliyani. Yahawe ubusaseridoti ari umusore w’imyaka mirongo itatu. Mu mwaka wa 314, Papa Melkiyadi amaze gutanga, Silivestri niwe watorewe kumusimbura ku ntebe. Icyo gihe nibwo Kiliziya yari ikiva mu magorwa yari imazemo imyaka isaga Magana atatu, itotezwa n’abami b’abaromani bashakaga kuyirimbura. Umwami Konstantini niwe wayikuye ikuzimu, asakaza amahoro mu bakristu. Nuko umunezero wongera kuba wose, ubumwe n’amahoro bwongera gusagamba, Papa Silvestri nawe akaza umurego mu guhamya ukwemera mu bakristu. Muri icyo guhe hubatswe Kiliziya nyinshi, ndetse umwami afasha Silvestri kubakisha Kiliziya nini eshatu i Roma. Ariko rero n’ubwo bwose umwami Konstantini nawe yari afite amatwara atoroshye, Silvestri yashoboye kubana nawe, akomeza kumwitondera cyane kugirango bakomeze amahoro mu gihugu hose. Umwanditsi w’amateka yo muri iyo myaka yagize ati: “Hbaye iminsi Kiliziya zihabwaho umugisha mu migi yose bakora ibirori, baha umugisha Kiliziya zubatswe vuba; abepiskopi n’abakristu bagirana umubano cyane, bemeza ko bagize ubumwe bw’ingingo z’umubiri wa Kristu”. Silvestri yarengeye Kiliziya ku buryo bukomeye, arwanya cyane abigishabinyoma arabatsinda, idini yabo icibwa n’inama ya Konsili yakorewe i Nise mu mwaka wa 325. Silivestri yayoboye Kiliziya imyaka makumyabiri n’umwe.