Simoni na Tadeyo Intumwa

28 Ukwakira | Umunsi mukuru usanzwe | Ef2, 19 - 22; Lk6, 12 - 19
Simoni na Tadeyo aya mazina yombi arakurikirana iyo bavuga amazina y’Intumwa cumi n’ebyiri za Yezu. Simoni yakomokaga i Kana, hamwe Yezu yakoreye igitangaza cye cya mbere. Yiswe Simoni w’i Kana, ari ukwanga ko yitiranwa na Simoni Petero umutware w’Intumwa. Yabanje kwigisha mu Misiri, muri Moritaniya no muri Libiya. Yuda ari we Tadeyo, yari mubyra wa Yezu. Yezu ataramutora mu ntumwa ze yari umuhinzi. Tadeyo we yabanje kwigisha muri Afurika, hanyuma asubira muri Aziya yigisha muri Yudeya, Samariya na Siriya na Mezopotamiya. Nyuma, we na Simoni bahuriye Perisi bahigisha bombi. Ni naho bapfiriye bahowe Imana. Babishe ariko barabanje gukora umurimo utoroshye muri icyo gihugu kuko bari barahinduye abantu benshi bakaba abakristu ndetse n’umwami n’ingabo ze nyinshi bakemera bakabtizwa. Bishwe n’abarwnyaga ubukristu bo mu yindi mirwa y’igihugu aho bari baragiye kwamamaza Ivanjili.