Sipiriyani

16 Nzeli | Umunsi wibukwa | 2Kor 4,7-15; Yh 17,11-19
Sipiriyani yavukiye i Carthage mu majyaruguru y’Afurika. Arangije amashuri yabaye umucamanza. Aho amenyanyiye n’umusaseridoti witwaga Sesiliyusi, yamutije ibitabo by’iyobokamana arabisoma biramunyura. Ubwo asaba kwigishwa aba umukiristu. Sipiriyani yabatijwe afite imyaka mirongo ine n’itatu. Kuva ubwo yihatiye kujya mbere mu bukiristu maze hashize iminsi yiyegurira Imana, ahabwa ubusaseridoti. Igihe umwepisikopi wa Carthage yitabye Imana, Spiriyani niwe watorewe kumusimbura, aba umwepisikopi wa Carthage. Abakiristu babo bose n’abasaseridoti barishima, ahanini kubera ko bamubonagamo umugabo w’intwari kandi w’umukiristu nyawe koko, wazabafasha guhangana n’itotezwa ry’abakiristu ryari ryongeye gukaza umurego. Spiriyani yabaye umushumba mwiza rero akomeza abanyantege nke n’abihebye, agarura abayobye n’abahakanye, abafatwa kubera itotezwa arabakomeza. Nyuma Spiriyani na we yaje gutotezwa bikomeye ariko abakiristu baramuhungisha. Hashize iminsi bimwanga munda agaruka i Carthage gufasha abakiristu be no kugirango kandi bibaye ngombwa ahare amagara ye kubera Kiristu. Ku wa 14 Nzeri 258 arafatwa bamushyira imbere y’abakiristu benshi, nuko bamuca umutwe. Spiriyani ni we ubwe wipfitse igitambaro mu maso, arunama abwira uwari utegetswe kumuca umutwe gukora icyo ategetswe.