Sirilo

14 Gashyantare | Umunsi mukuru usanzwe | 2Kor4, 1-2, 5-7 Mk4, 1-9
Sirilo yavukiye i Taseloniki mu Bugereki. Izina Sirilo yarifashe amaze kwiyegurira Imana kuko ubundi yitwaga Konsitantino. Yari murumuna wa Mutagatifu Metodi. Se ubabyara yari umutegetsi mukuru mu gihugu, akaba n’icyegera i bwami. Sirilo yari yarize araminuza. Yujuje imyaka makumyabiri n’ine, Sirilo yaherekeje intumwa z’umwami zari zitumwe i Samara ku mukuru w’Abayisilamu kugirango bavugane ibibazo byari hagati y’amadini yombi: abakristu n’abayisilamu. Bavugana cyane iby’Ubutatu Butagatifu, n’iby’abakristu bitwara mu buryo bunyuranyije n’iby’Ivanjiri yigisha. Icyo gihe Sirilo abasobanurira ku buryo bwa gihanga iby’imiterere y’isi, aboneraho no kubasobanurira abigisha iby’Ubutatu Butagatifu n’igitera kenshi na kenshi abakristu kudakurikiza neza amabwiriza ya Yezu Kristu. Bahindukiye avuye muri ubwo butumwa, Sirilo na mukuru we Metodi basezeye iwabo bajya kwiyegurira Imana. Sirilo ahabwa umurimo wo kwigisha muri kaminuza yitiriwe Mutagatifu Sofiya i Konstantinople. Haciye iminsi, umwami Rastilav wa Moraviya n’umwami Boris wa Bulgariya, basabye mugenzi wabo Mikayeli wa III w’ubugeki, kuboherereza abamamaza butumwa ngo bigishe abaturage babo inkuru nziza ya Yezu Kristu. Nibwo umwami w’Ubugereki yohereje Sirilo na Metodi. Ni uko bahageze bamamaza cyane hose Ijambo ry’Imana kandi babatiza abantu benshi. Sirilo yitabye Imana ari i Roma, amaze guhabwa ubwepiskopi.