Sirilo w’Alegisandriya

27 Kamena | Liturijiya y'umunsi | Rom 8,26-30; Yh 10,27-30
Sirilo yamaze imyaka mirongo itatu n’ibiri ari umwepiskopi wa Alegisandriya mu Misiri. Nyuma ya Konsili yabereye Efezi, Sirilo yabaye ikirangirire cyane kubera ukuntu yarwanyije bikomeye umwepiskopi Nestori wahakanaga ko Bikira Mariya Atari umubyeyi w’Imana. Sirilo yari umunyafurika w’umurwanashyaka warengeraga ukuri igihe cyose, akajujubya uwo ariwe wese ukora amafuti. Ariko bamwe ntibamwumvaga neza kubera kutihanganira abatumva ibintu kimwe na we. Ibyo rero bigatuma bamubonamo intavugirwamo, maze ibyo akoze byose niyo byaba ari byiza gute bo ntibabishime. Ariko rero ibyo ntibyababuzaga kumwubaha no gushima ubwitange bwe butagira urugero mu kuvuguruza abigisha binyoma no guhamya ukwemera gutagatifu. Sirilo yanditse ibitabo byinshi, yemeza iyobera ry’ukwigira umuntu kwa Jambo. Sirilo kandi yari umwe mu bahanga bo mu bihugu by’Iburasirazuba bari bazi gusesengura neza iby’ukwemera gutagatifu. Yagizwe umwarimu wa Kiliziya na Papa Lewo wa XIII, mu mwaka w’1883.