18 Werurwe |
Liturijiya y'umunsi |
1 Kor 4,1-5; Lk 10,1-9
Sirilo yavukiye i Yeruzalemu. Akiri muto yihase cyane kwiga ibitabo bitagatifu, abibamo umuhanga ukomeye. Byongeye yakunze kare imyitagatifurize y’abamonaki, yigira inama yo kwinjira mu muryango w’abamonaki. Umwepiskopi Maxisimi wa Yeruzalemu amuha ubusaseridoti, ahabwa kujya yigisha abakristu n’abigishwa. Uwo murimo awukora awitayeho cyane bishimisha umwepiskopi n’abakristu. Byagaragariye no mu bitabo by’inyigisho za gatigisimu yanditse. Yarwanyije kandi bikomeye abigishabinyoma basebyaga imihango Mitagatifu cyane cyane ku byerekeye Ukaristiya. Aho Maximi apfiriye, Srilo niwe watorewe kuba umwepiskopi ahura n’ingorane zikomeye kubera abigishabinyoma bamurwanyaga, bigera ndetse n’igihe bamumenesheje arahunga. Yongeye kwicara hamwe ku ngoma y’umwami Teodori. Mu bitekerezo by’uruhererekane rw’amateka bavuga ko Srilo yari afite ingabire z’ububasha bwo gukora ibitangaza.