10 Gashyantare |
Umunsi wibukwa |
1Kor 7, 25-35; Lk 10, 38-42
Skolastika yari mushiki wa Mutagatifu Benedigito, umukurambere w’abamonaki b’Ababenedictini. Kuva akiri muto yihatiye cyane gukurikiza imigenzo myiza ya gikiristu, imubamo kamere. Aho gukurikiza abakobwa b’icyo gihe, we ntiyitaga kubyo kurimba, ku mukiro w’isi cyangwa guharanira kuzashaka umugabo w’umukire. Yahisemo Yezu Kristu aba ariwe yiyegurira wese. Yifuzaga kuzisangira musaza we aho yari yaragiye kwiherera wenyine mu bwiherero bwe n’Imana. Skolastika ava iwabo ajya gutura hafi ya musaza we, kugirango ajye amufasha, amugire inama mu mibereho y’ukwitagatifuza. Benedigito yamwemereye gusa ko bazajya babonana rimwe mu mwaka igisibo kigeze hagati. Nuko rimwe Benedigito aza kumusura baraganira bwira batabizi. Skolastika aramubwira ati «Dore burije ntugitashye muri iri joro!» Benedigito ati «Ndi umumonaki; si narara ahandi hatari mu rugo rwabo». Skolastika arasenga cyane asaba Imana ngo musaza we arorere gutaha. Nuko Imana iramwumvira. Muri ako kanya biba nk’igitangaza imvura y’amahindu iragwa cyane ijoro ryose Benedigito abura uko agira, abibonamo ikimenyetso cy’uko Imana ishaka ko arara; aremera rero aguma aho barara baganira. Bukeye amaze gutaha, hashize iminsi itatu, yumva inkuru yuko Skolastika yitabye Imana. Nuko Benedicto ajya kuzana umurambo wa mushiki we, awuhamba iruhande rw’imva yashakaga kuzahambwamo we ubwe. Skolastika na musaza we babaye urugero rw’urukundo rwiza rw’abavandimwe rwa Kristu.