Solanje

10 Gicurasi | Liturijiya y'umunsi |
Solanje yavukiye i Villemont mu gihugu cy’Ubufaransa. Ababyeyi be bari abahinzi. Yarezwe neza bamutoza kare gukunda umurimo, banamutoza kandi imico yiza ya gikristu. Mu nzira ajya kuvoma cyangwa se aragiye amatungo, isengesho niryo ryabaga rimuri ku mutima. Solanje yakundaga Imana cyane, agakunda n’abantu. Uko yari mwiza ku mutima ni nako yari mwiza ku mubiri. Ubwo bwiza bw’umubiri ni nabwo bwatumye umuhungu w’umwami ashaka kumusaba, nyuma ndetse arinda no kubizira. Umunsi umwe uwo musore yasanze Solanje aho aragiye amatungo, aramubwira ati:«Ndifuza kukurongora tukibanira». Solanje aramusubiza ati: «Narangije guhitamo byararangiye; nahisemo Yezu Kristu umwami wanjye». Undi munsi umwe uwo musore aza aje! Aramufata amujugunya ku ifarasi ye, ashaka kumucikana; nuko abonye ko amunaniye amutera icyuma mu mutima amutsinda aho. Ngiyo imipfire y’iyo sugi yahowe Kristu.