Soteri na Kayusi

22 Mata | Liturijiya y'umunsi |
Kugeza ku ivugururwa rya nyuma rya Liturgiya, Kiliziya yahimbazaga kuri iyi tariki abo batagatifu bombi mu gitabo cya misa. Bombi babaye abashumba ba Kiliziya, mu kinyejana cya II n’icya III. Soteri yahowe Imana ku ngoma y’umwami Marc-Aurele watotezaga abakristu, ahagana mu mwaka w’i 175. Kayusi we yayoboye Kiliziya kuva mu mwaka wa 283 kugeza mu mwaka wa 296 ku ngoma ya Diyoklesiyani.