14 Ukuboza |
Liturijiya y'umunsi |
Spiridiyo yari umukene w’umuhinzi utunzwe n’isuka ye. Muri ubwo bukene bwe ariko akamenya gukora cyane kandi akabanira neza abandi. Ntabwo yigeraga asubiza inyuma undi mukene uje amugana. Nyuma rero ibintu byamubereye ibitangaza ku buryo atakekaga! Umwepiskopi waho iwabo amaze kwitaba Imana , abakristu bose bateye hejuru bati : “N’ubwo bwose Spiridiyo nta mashuri ahambaye yize, nta wundi dushaka ko atubera umwepiskopi”. Bati : “ icyo dupfa ni umuntu w’intungane mbere y’ibindi byose”. Koko rero Imana yamutoye yamwihitiyemo, maze muri uwo murimo utoroshye imukorera byinshi Atari kuzishoborera. Imiyoborere ye iba myiza, abakristu nabo baramuyoboka baramwumvira rwose. Nuko nawe arakunda arushaho kwamamaza neza Ijambo ty’Imana kurusha benshi bamubanjirije. Igihe abakristu batotejwe ku ngoma ya Magisimini, Spiridiyo yarafashwe arafungwa, akoreshwa imirimo y’agahato, nyuma aba ari nayo imuhitana agwa mu buroko. Spiridiyo yabaye umubyeyi koko w’abakristu benshi kugeza ndetse no ku bo bari bafungiwe hamwe mu buroko.