Stanislas

11 Mata | Liturijiya y'umunsi | 2Matek 24,18-22; Yh15,18-21
Stanislasi yavukiye bugufi ya Krakoviya mu gihugu cya Polonye. Iwabo bamubyaye ari ikinege, bamubyara ndetse hashize igihe kirekire barabuze akana. Yakuranye imico myiza, bamutoza kare gusenga no kwigomwa. Arangije amashuri muri Polonye n’i Parisi mu Bufaransa, yiyeguriye Imana, aba umusaseridoti. Abakristu bamuyoboka vuba baramukunda, kubera ahanini inyigisho ze nziza n’urugero rwiza yabahaga mu kwitagatifuza. Igihe umwepiskopi wa Krakoviya yitabye Imana, umwami Boleslas ndetse na rubanda basabye ko Stanislasi yababere umwepiskopi. Nuko nkuko byasabwaga na bose, mu mwaka w’1072, Papa amutorera kuba umwepiskopi wa Krakoviya. Diyosezi ayiyoborana ubuhanga n’ubwitonzi, inyigisho ze nziza zituma n’abari barataye bagarukakira ukwemera. Ikindi rero yashimwaga na bose kubera ineza ye itagereranywa, agakunda buri wese atarobanura. Iwe hari harabaye amirukiro y’imbabare ari za roho ari n’iz’umubiri. Iyo mico myiza ariko ntiyatumaga yibagirwa umurimo ashinzwe ngo yemere kuba igikoresho cy’abategetsi bamwe bakozaga isoni ubukristu. Byagaragaye igihe umwami Boleslas wa Polonye yadukanye ingeso mbi. Stanislasi ntiyatinye kumuhana; ndetse abonye ko amunaniye amufungira amaskramentu. Umwami ararakara cyane, arahira ko azamwica nta kabuza. Atuma ingabo ze ubugira gatatu kose, ariko banga kumwica kubera ko bamwubahaga kandi bakamukunda. Umwami ubwe ni we wamwiyiciye amusanze mu Kiliziya atura igitambo cy’Ukaristiya.