Stanislas Kostika

15 Kanama | Liturijiya y'umunsi |
Stanislasi yiyeguriye Imana iwabo batabishaka. Mukuru we na we yakoze uko ashoboye ngo amubuze kugenda biramunanira. Se yaamaze kumva ko yatangiye Novisiya, yohereza mukuruwe ngo amukure yo byanze bikunze. Aragenda rero bimubera nk’igitangaza. Nuko ageze i Roma asanga amaze kwitaba Imana ! Stanislasi yapfuye ari muto cyane, afite imyaka cumi n’umunani y’amavuko.