Stefano

27 Ukuboza | Umunsi mukuru usanzwe | Int 6, 8-10;7, 54-60; Mt10, 17-22
Intumwa zigitangira kwigisha zahinduye abantu benshi cyane cyane abari baje i Yeruzalemu mu minsi mikuru y’abayahudi. Nuko bamwe bigumira i Yeruzalemu ntibashaka gusubira iwabo, ipmamba bazanye zigera ubwo zibashiriraho barasonza. Nibwo intumwa zitangiye kubwira abayoboke b’abakristu bafite ibiribwa kugoboka bagenzi babo babafungurira. Kubera imirimo minshi intumwa zari zifite, zatoye mu bigishwa bazo abantu barindwi bacengewe na Roho Mutagatifu koko, kugirango babafashe mu murimo wo gufungurira abashonji. Muri abo rero hatorwamo Stefano ari uwa mbere, Intumwa zibaramburiraho amaboko. Stefano yakundaga Imana byahebuje. Yabaye intwari, ashira amanga, ayobora benshi inzira y’ubwitagatifuze ndetse Imana imuha no gukora ibitangaza nk’intumwa. Ibyo rero byatumye abayahudi bamwe bamwanga, batangira kumubeshyera byinshi bigera ndetse no mu rukiko. Nuko Stefano aratangwa ngo yicwe! Mbere yo kumufata arababwira ati: “Ndabona ijuru rikinguye, n’Umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’Imana Data”. Baramufata maze baramukurubana bamugeza ku gasozi aho bamutereye amabuye kugeza igihe apfiriye. Bamuteraga amabuye apfukamye asenga nka Yezu avuga ati: “Nyagasani ntubahore iki cyaha bakora, ahubwo akira Roho yanjye”.